Mideli Rwanda

Mideli Rwanda ๐Ÿ”˜๐‘๐ฐ๐š๐ง๐๐š๐ง ๐ฌ๐จ๐œ๐ข๐š๐ฅ ๐ฆ๐ž๐๐ข๐š ๐’‘๐’†๐’“๐’”๐’๐’๐’‚๐’๐’Š๐’•๐’š and ๐„๐ง๐ญ๐ž๐ซ๐ญ๐š๐ข๐ง๐ฆ๐ž๐ง๐ญ ๐‘ฑ๐’๐’–๐’“๐’๐’‚๐’๐’Š๐’”๐’•๐Ÿ‡ท๐Ÿ‡ผ๐ŸŽˆ
๐Ÿ”˜The Best ๐‘น๐’˜๐’‚๐’๐’…๐’‚๐’ Promoter ๐Ÿ๐ŸŽ๐Ÿ๐Ÿ”๐Ÿ—ž๏ธ๐Ÿคฉ
๐Ÿ“ฒDM ๐ŸŽ๐Ÿ•๐Ÿ–๐Ÿ”๐Ÿ๐Ÿ“๐Ÿ–๐Ÿ’๐Ÿ’๐Ÿ• ๐Ÿ๐จ๐ซ ๐๐ฎ๐ฌ๐ข๐ง๐ž๐ฌ๐ฌ๐Ÿ“ฉ
(1)

17/08/2026
17/08/2026

๐Ÿšจ๐๐‘๐„๐€๐Š๐ˆ๐๐† ๐๐„๐–๐’! Umuraperi Shizzo akaba umugabo wa Tessy yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, gusa nubwo amakuru ataramenyekana yicyo akurikiranyweho, bibaye nyuma yo kwita abafana bโ€™ikipe ya Rayon Sport injiji.๐Ÿค๐Ÿ’™๐Ÿฅถ

Bibaye kandi nyuma yuko account ya Instagram ya Shizzo yaburiwe irengero nyuma yโ€™inkubiri yo guterana amagambo nโ€™abafana ba Rayon Sports, hari nyuma yโ€™uko bibasiye umugore we, Tessy,wari wabashinjije kutarangwaho nโ€™ubusirumu.

Amakimbirane yatangiye nyuma yโ€™amagambo Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, umugore wa Shizzo, yavuze mu kiganiro kuri YouTube, aho yagarutse ku bakunzi ba Rayon Sports avuga ko badafite ubusirimu.

Aya magambo yakije umujinya mu bafana ba Rayon Sports, bamwe batangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Tessy nyuma yaje gusaba imbabazi, asobanura ko atari agamije gusuzugura abakunzi bโ€™iyi kipe yambara ubururu nโ€™umweru.

Nyuma yโ€™ibyo ariko Shizzo, wari wababajwe nโ€™uburyo umugore we yari yibasiwe, na we yahise yifatira ku gahanga abafana ba Rayon Sports, uyu muraperi wanagaragaje ko ari umufana wa Etincelles, yavuze ko bamwe mu bakunzi bโ€™iyi kipe atari abasirimu gusa, ahubwo ko ari nโ€™injijiโ€.

Mu butumwa bwe, Shizzo yagize ati: โ€œAbafana ba Rayon Sports benshi muri bo muri โ€˜Amadageโ€™ ahetse andi madage. Uretse no kuba mutari abasirimu, muri injiji.โ€

Yakomeje avuga ko we ubwe ari we wagombaga gusabwa imbabazi, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports bamusembuye nyuma yo kwibasira umugore we.

Nyuma yโ€™ayo magambo, Shizzo yaje kongera gukoresha konti ye asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports, amaze kubona uburemere bwโ€™amagambo yari yababwiye.

Kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko ibura rya account ya Shizzo isano nโ€™amakimbirane yagiranye nโ€™abafana ba Rayon Sports, bityo impamvu nyayo yโ€™uko itakigaragara iracyategerejwe, gusa amakuru yizewe arahamya ko yamaze gutabwa muri yombi.

ยฉMideliRwanda Dodos Electro Store Ltd

17/08/2026

๐Ÿšจ๐๐‘๐„๐€๐Š๐ˆ๐๐† ๐๐„๐–๐’! Umuraperi Shizzo akaba umugabo wa Tessy yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, gusa nubwo amakuru ataramenyekana yicyo akurikiranyweho, bibaye nyuma yo kwita abafana bโ€™ikipe ya Rayon Sport injiji.๐Ÿค๐Ÿ’™๐Ÿฅถ

Bibaye kandi nyuma yuko account ya Instagram ya Shizzo yaburiwe irengero nyuma yโ€™inkubiri yo guterana amagambo nโ€™abafana ba Rayon Sports, hari nyuma yโ€™uko bibasiye umugore we, Tessy,wari wabashinjije kutarangwaho nโ€™ubusirumu.

Amakimbirane yatangiye nyuma yโ€™amagambo Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, umugore wa Shizzo, yavuze mu kiganiro kuri YouTube, aho yagarutse ku bakunzi ba Rayon Sports avuga ko badafite ubusirimu.

Aya magambo yakije umujinya mu bafana ba Rayon Sports, bamwe batangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Tessy nyuma yaje gusaba imbabazi, asobanura ko atari agamije gusuzugura abakunzi bโ€™iyi kipe yambara ubururu nโ€™umweru.

Nyuma yโ€™ibyo ariko Shizzo, wari wababajwe nโ€™uburyo umugore we yari yibasiwe, na we yahise yifatira ku gahanga abafana ba Rayon Sports, uyu muraperi wanagaragaje ko ari umufana wa Etincelles, yavuze ko bamwe mu bakunzi bโ€™iyi kipe atari abasirimu gusa, ahubwo ko ari nโ€™injijiโ€.

Mu butumwa bwe, Shizzo yagize ati: โ€œAbafana ba Rayon Sports benshi muri bo muri โ€˜Amadageโ€™ ahetse andi madage. Uretse no kuba mutari abasirimu, muri injiji.โ€

Yakomeje avuga ko we ubwe ari we wagombaga gusabwa imbabazi, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports bamusembuye nyuma yo kwibasira umugore we.

Nyuma yโ€™ayo magambo, Shizzo yaje kongera gukoresha konti ye asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports, amaze kubona uburemere bwโ€™amagambo yari yababwiye.

Icyakora, kuri ubu iyo konti ya Instagram ntikigaragara. Abayishakisha babwirwa ko itakiboneka, mu gihe nta bisobanuro birambuye biratangazwa niba yarafunzwe nโ€™urubuga rwa Instagram, niba Shizzo ari we wayihagaritse cyangwa niba hari indi mpamvu yabiteye.

Kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko ibura rya account ya Shizzo isano nโ€™amakimbirane yagiranye nโ€™abafana ba Rayon Sports, bityo impamvu nyayo yโ€™uko itakigaragara iracyategerejwe, gusa amakuru
yizewe arahamya ko yamaze gutabw

17/08/2026

๐Ÿšจ ๐”๐๐ƒ๐€๐“๐„๐’! Uyu munsi imyaka 4 irashize umuhanzi Dushime Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana, kuko yitabye Imana taliki 17 Kanama 20222 azize uburwayi.๐ŸŽ‚๐Ÿ’”๐Ÿ•Š๏ธ

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira kuwa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwa kanseri yari amaze igihe ahanganye nabwo.

Umuhanzi Yvan Buravan, wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yapfuye ku myaka 27 azize indwara, nkโ€™uko abashinzwe kureberera inyungu ze babitangaje.

Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere yโ€™uko iyi ndwara imuhitana.

Uburwayi bwe ni inkuru yagarutsweho na benshi mu Rwanda bakunda umuziki we, kandi urupfu rwe rwabababaje benshi.

Amashuri abanza yayigiye igikondo ku kigo cyitwa le Petit prince, Amashuri yisumbuye yayatangiriye muri Amis des Enfants na la Colombiere[ecole la colombielle 1], yize muri kaminuza yโ€™u Rwanda,ishami rya CBE mu bijyanye nโ€™ubucuruzi, itumanaho nโ€™ikoranabuhanga.

Yvan Buravan yatangiye kuririmba muri 2009 ubwo yitabiraga amarushanwa ya RwandaTel , aba uwa kabiri ahembwa amafaranga miliyoni nโ€™igice.

Muri 2012 Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum,aza mu bambere bahembwe ko ari abahanga mu kuririmba.

Uru rugendo yarukomeje ubutaruhuka abo mu muryango we,ku ishuri ni inshuti ze batangira kumufata nkโ€™umuririmbyi nawe atangira kubikora nkโ€™umwuga ndetse no kubikunda birushijeho.

Buravan ku myaka 20 nibwo yiyemeje kugira umwuga umuziki we hanyuma mu ntangiriro za 2016 ibihangano bye bitangiye gusakara mu banyarwanda nabo baramukundira barabikunda.

Ibi bitaramo Buravan yabikoze mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.

Ku wa 19 Ukuboza 2021 nibwo Buravan yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki album ye ya kabiri yise โ€œTwajeโ€ ari nayo yaherukaga.

Yariho indirimbo nka โ€˜Bwizaโ€™ yakoranye na Andy Bumuntu, โ€˜Imporeโ€™ yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, โ€˜Twajeโ€™, โ€˜Tiku Tikuโ€™, โ€˜VIPโ€™ yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakaraโ€™, โ€˜Ye ayeeโ€™, Ituroโ€™, โ€˜I Love you yooโ€™ na โ€˜Ni Yesuโ€™.

ยฉMideliRwanda

17/08/2026

๐Ÿšจ๐”๐๐ƒ๐€๐“๐„๐’! Umukinnyi wa ruhago Cristiano Ronaldo yakoreye ubukwe muri Portugal nโ€™umugore we Georgina Rodrรญguez, nyuma yโ€™imyaka 10 bakundanye, ubukwe bwabo bukaba bwaritabiwe nabana babo gusa.๐Ÿ‡ต๐Ÿ‡น๐Ÿ

Ronaldo wโ€™imyaka 41 yโ€™amavuko nโ€™umugore we basezeraniye imbere yโ€™Imana mu muhango wabereye mu Mujyi wa Cascais. Byabaye ku wa 11 Kanama 2026.

Ni umuhango ubaye nyuma yโ€™uko ku wa 11 Kanama 2025 uyu mugore, wโ€™imyaka 32 yโ€™amavuko, yatangaje ko bitegura gukora ubukwe.

Ubukwe bwabo bwitabiwe nโ€™abana batanu babo gusa aribo impanaga ebyiri, Eva Maria na Mateo bafite imyaka icyenda, Alana wโ€™imyaka umunani, Bella wโ€™imyaka ine na Cristiano Jr. wโ€™imyaka 16 yโ€™amavuko wabyawe na Ronaldo ku mugore we wa mbere.

Muri Mata 2022, bombi batangaje ko umwana wโ€™impanga ya Bella yitabye Imana.

Ronaldo yahuye bwa mbere nโ€™umugore we muri Mutarama 2017. Mu biganiro byitwa โ€˜I Am Georginaโ€™ uyu mugore yakoreraga kuri Netflix mu 2022, Ronaldo yongeye kugaragara ahamya ko ari umugabo we. Mu Ukuboza 2025, Ronaldo yatunguye uyu mugore amwambika impeta yโ€™urukundo.

๐Ÿ“บVideo: Vogue Magazine ( Vogue )

ยฉMideliRwanda Dodos Electro Store Ltd

16/08/2026

๐Ÿšจ ๐”๐๐ƒ๐€๐“๐„๐’! Shizzo umugabo wa Tessy yise abafana ba Rayon injiji, nyuma yuko umugore we Tessy umwe mu bagize This & That Podcast, yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ku magambo atari ngombwa cyangwa adakwiye yakoresheje mukiganiro cya podcast aherutse kugirana na Naissa Cynthia.๐Ÿ’™๐Ÿค๐Ÿ˜ญ

Muri icyo kiganiro, Tessy yumvikanye avuga koโ€ nta mufana wa Rayon sports wโ€™umusirimu ubahoย bose aba Ari abaturageโ€ , amagambo yakomeje guteza impaka no kurakaza bamwe mu bakunzi bโ€™iyi kipe.

Nyuma kandi yuko mu itangazo yashyize hanze, Kayitesi Yvonne izwi nka Tessy yavuze ko ayo magambo yavugiweย mu kiganiro cya podcast, kandi ko atari agamije kugaragaza urwango, kutubaha cyangwa guhangana na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi cyangwa abafana bayo.

Tessy yavuze ko yubaha cyane ikipe ya Rayon Sports nโ€™abafana bayo, anagaragaza ko yicuza ku bwumvikane buke icyo kiganiro gishobora kuba cyarateje.

Yakomeje asaba abantu kumva ko nta mugambi wari uhari wo guteza cyangwa gukwirakwiza urwango. Anasoza asaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports, ashyira umukono ku itangazo nkโ€™umwe mu bagize This & That Podcast.

Nyuma yibi umugabo we yahise atangaza amagambo agira ati: โ€œAbafana ba rayon benshi muri bo muri amadage ahetse andi madage, uretse no kuba mutari abasirimu muri injijiโ€๐Ÿค๐Ÿ’™๐Ÿฅถ

ยฉMideliRwanda Dodos Electro Store Ltd

15/08/2026

Umunyamakuru Murindahabi Irรฉnรฉ wamenyekanye nka M. Irรฉnรฉ yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane baherutse kwemeranya kurushinga ndetse bagasezerana imbere yโ€™amategeko.

Ni ubukwe bwabereye muri Intare Arena ku Gisozi kuri uyu wa 15 Kanama 2026, bwitabirwa nโ€™abarimo ibyamamare nka Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Inkindi Aisha, DJ Cyusa, Fally Merci, Rufonsina nโ€™abandi benshi.

Ubukwe bwa M.Irรฉnรฉ bwabimburiwe nโ€™umuhango wo gusaba no gukwa, mu gihe bakomereje mu byo gusezerana imbere yโ€™Imana nyuma abatumiwe bakaza kwakirwa.

ยฉMideliRwanda

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Mideli Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share