Impactliferwanda

Appeler Itinéraire Site Web Contacter l'entreprise

Impactliferwanda Informations de contact, plan et itinéraire, formulaire de contact, heures d'ouverture, services, évaluations, photos, vidéos et annonces de Impactliferwanda, Photographe, Gasabo, Democratic Republic of the.

🌿 Dufasha abantu kubona ubuzima bwiza no Guhanga umurimo binyuze muri network marketing
📍 Kigali – Nyarugenge, T.C.B For, étage ya 3
📞 WhatsApp / Hamagara: 0788284692

Amwe mu makosa akomeye abakora Network Marketing business byumwihariko abagitangira bakora, ni kwitega ko intsinzi igomb...
25/09/2026

Amwe mu makosa akomeye abakora Network Marketing business byumwihariko abagitangira bakora, ni kwitega ko intsinzi igomba kubanza kugaragara nk’intsinzi mbere y’uko iba intsinzi nyayo.

Ushyira post hanze uyu munsi, ugategereza ko abantu bahita batangira kukubaza kuri business.

Wigisha business aba prospects bake, ukibaza impamvu nta n’umwe uri kwinjiramo.

Ufasha umuntu mushya gutangira business, akaza ariko nyuma akaba inactive(quit), maze ugahita wumva ko business itagenda.

Ndabyumva neza koko ibyo bishobora kuguca intege.

Ariko ukuri ni uko intsinzi muri Network Marketing akenshi yubakwa binyuze mu bikorwa bidahita biguha ikimenyetso kigaragara cy’uko uri gutera imbere.

🔹 Kwiga uburyo bwiza bwo kunguka abantu(prospecting).

🔹 Kunoza ubushobozi bwawe bwo gukora presentation.

🔹 Gukora follow-up utabaye nk’uwihebye cyangwa ngo winginge cyane.

🔹 Kwiga kwakira rejection utabifashe nk’ikibazo cyawe bwite.

🔹 Kongera ubumenyi bwawe ku bicuruzwa.

🔹 Gufasha abantu bashya winjije mu ikipe kugira; ubumenyi,confidence no kwigenga mu mikorere yabo.

Ibi bintu bishobora kuba bitaguha results zigaragara ako kanya, ariko bigenda byongera ubushobozi bwawe bwo kubona results zihoraho.

Umuntu uri gutangira business akunda kwibaza ati:

“Kuki ntarabona results?”

Ariko ikibazo cyiza kurushaho wakabaye wibaza ni iki:

“Ni ubuhe bushobozi cyangwa igikorwa nkeneye kunoza kugira ngo results nziza zirusheho kuba nyinshi kandi zishoboke?”

Iki kibazo gihindura uburyo ukoramo business.

Aho guhora wiruka ushaka ibimenyetso by’uko uri gutsinda, utangirira ku kubaka ubushobozi buzagufasha gutsinda.💯

📌 Bika iyi post niba uri muri season aho results zawe zitaragaragaza imbaraga n’umurava uri gushyira muri business yawe.

👇 Ni iki muri ibi uri kugorwa na cyo cyane muri iki gihe?

1️⃣ Gushaka aba prospects
2️⃣ Follow-up
3️⃣ Gucuruza
4️⃣ Kubaka no kwagura Team yawe

✅ Niba iyi post hari icyo ikwigishije cyangwa ikagufasha, kanda Like❤️, usige Comment💬, kandi uyisangize abandi bashobora kuyigiramo.

~ CEO.Hollyrwandateam💼😎

🔥 UPLINE MWIZA NI UMUSINGI WO KUGEZA DOWNLINE KU NSINZI 🔥Upline ahora ari ku rugamba rwo kugeza Downline ku ntsinzi. Iki...
24/09/2026

🔥 UPLINE MWIZA NI UMUSINGI WO KUGEZA DOWNLINE KU NSINZI 🔥

Upline ahora ari ku rugamba rwo kugeza Downline ku ntsinzi. Ikintu gitangaje ni uko Downline na we ashobora kugera ku ntsinzi iyo yemeye kwizera ko bishoboka.

Iyo ufite Upline mwiza, ufite intego ikomeye kandi udacika intege uko ibintu byagenda kose, ujye uguma kuri we, mukore mufatanye, kuko igihe kizagera mugatsindira hamwe. 🤝🔥

Mu ntangiriro, Network Marketing ntabwo buri gihe ihita ikwereka neza inzira. Ariko ni urugendo rusaba kwizera, kwiga, kwihangana no gukora ibyo business igusaba.

Ikosa abantu benshi bakora iyo batangiye Network Marketing ni ukwinjira batekereza ko bagiye guhita bakira vuba. Iyo batabonye ibisubizo mu gihe gito, icyizere kirashira, bagatangira gutera business yabo umugongo.

Aha ni ho Upline ahura n’akazi gakomeye: gufasha Downline gusobanukirwa ko intsinzi yubakwa buhoro buhoro, ikagerwaho n’umuntu udacika intege.

Niba umaze imyaka ukora Network Marketing, ujye wibuka ko ibyo wagezeho uyu munsi bitavuye ku munsi umwe. Byubatswe n’ukwihangana, kwiga, gukora no kwizera ejo hazaza. 🙏🔥

Nubwo uyu munsi utarabona ibisubizo wifuza, ntibivuze ko bidashoboka.

💙 Reka twizere urugendo.
💚 Reka twige.
🧡 Reka dukore.
🔥 Reka twihangane.

Tureke kubaka uyu munsi gusa; reka twubake EJO HACU HEZA. 🚀

HOLLYRWANDATEAM 🇷🇼🔥

Adresse

Gasabo
Democratic Republic Of The
KG17

Notifications

Soyez le premier à savoir et laissez-nous vous envoyer un courriel lorsque Impactliferwanda publie des nouvelles et des promotions. Votre adresse e-mail ne sera pas utilisée à d'autres fins, et vous pouvez vous désabonner à tout moment.

Contacter L'entreprise

Envoyer un message à Impactliferwanda:

Raccourcis

Partager

Catégorie

Services Photographiques à proximité